Bityo rero cyaba ikinyarwanda,igiswayire,ikirundi,ikigande,ikibemba,ikinyanja,igicewa,ikirozi,igitonga,igiswana,ikingoni,n'izindi izo ndimi zirasa ntawakaifatira abantu ngo ubeshye ko agace runaka kavuga ururimi rukomoka kuri rundi ahubwo bigaragaza ko abanyafurika dukomoka ku basekuruza bamwe n'ubwo imiryango n'amoko byagiye byimuka bishaka amasambu,inzuri,amashyamba n'ibindi nkenerwa ku mugabane wose. Ntuzongere kwifatira abadatembera ngo ubabeshye ko ikinyarwanda gikomoka ku kinyankole! Ubuse nkubwire amagambo y'ikinyarwanda akoreshwa hano muri South Africa? Nkubwire amagambo y'ikinyarwanda akoreshwa muri Malawi,Tanzania,Zambia,Zimbambwe,....? Wavuga ko rero ikinyarwanda gikomoka ku ndimi z'ibyo bihugu mvuze kuko hari amagambo dukoresha duhuje n'izo ndimi? Oya! Ikinyarwanda ni rumwe mu ndimi Bantu (Bantu languages) ntirukomoka ku kinyankole ahubwo rwo n'ikinyankole bifite amagambo bihuje.
Mwari muziko hari amagambo usanga adafite igisobanuro kizwi aho mu Rwanda ariko wagera mu bihugu by'Afurika y'amajyepfo ugahita uhasanga igisobanuro cyumvikana?
Muziko izina Kabanda,Kayibanda bigoye ko umunyarwanda ukiri muto yumva icyo asobanuye ariko muri Zambia n'umwana muto azi ko Kabanda bivuga akana kitiriwe abakurambere? Ikibanda bivuga umuzimu.
@imvanotv106 Says:
Nsanzabera ntukabeshye! Ikinyarwanda ni urusobe n'urivangitirane rw'amagambo isangwa mu bihugu bihuriye ku ijambo "Muntu" ibihugu bivuga ururimi rusa n'ikinyarwanda ni ibihugu byose by'afurika kuva Acurika y'epfo kuzamuka ukagera Kenya (aha niho nabashije kugera). Aho ntuye mu bihugu by'amajyepfo y'Afurika amagambo hafi ya yose y'ikinyarwanda nta gihugu utayasangamo bityo biroroha ko ugeze muri ibi bihugu bikorohera kumva ibyo bavuga. Urugero kuva muri Afurika y'epfo iyo u uze "Imvura,inyoni,umuntu,amazi,umuriro,....ntawe utumva ibyo uvuze.
Reka Reka !! Ikinyarwanda nticyabyawe n'Ikinyankore !! Nk'ayo mazina uvuze, mu Rwanda, ni ayo mu binyejana bya hafi rwose !! Kandi , Ururimi rw'Ikinyarwanda, ari urwo hambereee ... Mbere y'abo Bami ukunze kuvuga !!🤔
@eliaskagabo9500 Says:
Ndakwemera cyane rwose, Ariko uzatubwire by'umwihariko kuri ayo mazina akomoka ku kinyankore n'ubusobanuro bwayo
YOUTUBE COMMENTS